Abo banyeshuri babiri akaba ari n’abavandimwe batabwe muri yombi na leta ya amerika ku munsi w’ejo hashize
Abo bavandi harimo uwitwa Anton peraire w’imyaka 24 na mugenzi we james peraire-bueno w’imyaka 28 w’imyaka bakaba baratunguranye cyane kuko ubushinjacyaha bwa leta ya Manhattan bwemeza ko ari ubwa mbere bahuye n’urwo rubanza ko bitigeze bibaho muri leta ya amerika
Aba basore babiri ubu babakoreye dosiye ibashinja ubujura buciye kuri murandasi anton peraire-bueno akaba yarafatiwe ahitwa i BOSTON naho james peraire-bueno aza gufatirwa NEWYORK.
Abavoka babo kuri ubu ntakintu baratangaza; tubibatse ko aba basore bombi bigaga i cambridge muri kaminuza ya MIT aho bigaga siyansi ya mudasobwa n’imibare (computer science and math developed) ubwo bumenyi akaba aribwo bagendeyeho bajya gukora amanyanga
Inyandiko y’ibirego ibashinja iravuga ko,aba abavandimwe aribo bacuze umugambi wo gukoresha no kuvugurura protocole yakoreshejwe mu kwemeza ubucuruzi bwa cryptocurrency kugira ngo bishyirwe kuri Ethereum blockchain, igitabo rusange cyandika cryptocurrency transactions Abashinjacyaha bavuze ko babikoze kode ya software yitwa MEV-boost ikoreshwa n’urusobe rwa Ethereum
Abashinzacyaha bavuze ko nyuma yo gukora ubwo bujura, abavandimwe banze icyifuzo cyo gusubiza amafaranga ahubwo bahitamo gufata ingamba zo gukomeza guhisha ayo mafaranga yibwe.