Monday, July 22, 2024
spot_img

Ibyishimo nyuma yuko umugabo wari waheze munsi y’inyubako yahirimye atabawe muri Afurika y’Epfo

Umugore n’umugabo bo muri Afurika y’Epfo basangije BBC ibyishimo byabo, nyuma yuko umuhungu wabo atabawe agakurwa mu bisigazwa by’inyubako yahirimye ku wa mbere yo mu mujyi wa George ukora ku nyanja wo muri Afurika y’Epfo.

Delvin Safers ni umwe mu bantu 29 barokotse bakuwe munsi y’igorofa yasenyutse, mu gihe ibikorwa byo gushakisha no gutabara ejo byakomeje ku munsi wabyo wa gatatu, mu gushakisha abantu 39 bataramenyekana aho baherereye.

Abantu barindwi bemejwe ko bapfuye, n’imirambo yabo yakuwe aho hantu.

Ibyabaye kuri Delvin, w’imyaka 29, byagarutsweho cyane muri Afurika y’Epfo ubwo yagendaga yohereza ubutumwa bw’amajwi bwo kuri telefone ku babyeyi be no ku mukunzi we (banabyaranye), ababwira ukuntu abakunda cyane ndetse ababwira ko anafite ubwoba ko atazashoboraga kuvamo ari muzima.

Se, Dion Safers, yabwiye BBC ko na we ubwe yari yakomeje guhangayika, kugeza ubwo ku wa kabiri nimugoroba umwe mu bakora ubutabazi yamuhamagaraga kuri telefone akamubwira ko yageze kuri Delvin.

Ibi yabicyesheje imbwa ihunahuna yari itangiye kumoka, mu kuburira abakora ubutabazi, na bo bahise bacukura umwobo mu rukuta rwasenyutse, kugeza ubwo bashoboye kubona ikiganza cye.

Dion yongeyeho ati: “Bamuhaye shokola, amazi, icyo kwipfuka [mu mutwe] n’indorerwamo [zo kumurinda mu maso].”

Delmarie, nyina wa Delvin, yabwiye BBC ko muri icyo gihe ubwo yari yaheze munsi y’ibyamusenyukiyeho, bamwoherereje ifoto y’umwana we w’umuhungu w’imyaka ibiri, Zyar, mu kumutera ishyaka ryo kugumana icyizere.

Nyina yagize ati: “Byatanze umusaruro. Rwose byatanze umusaruro.”

Muri bumwe mu butumwa bw’amajwi, buri mu rurimi rwa Afrikaans, yoherereje umukunzi we Nicole, uwo mugabo wari waheze mu byasenyutse yagize ati: “Rukundo, telefone yanjye ubu isigaranye 5% [by’umuriro wo muri batiri]. Yari yazimye. Ubu ni bwo nyakije ngo nyirebe.”

Uwo mugabo yanumvikanye arira afite ikiniga, agira ati: “Reka nizere ko [amatsinda akora ubutabazi] bazarangiza ibi mu buryo bwihuse kuko sinzarokoka. Nta mbaraga na nkeya mfite. Ndananiwe, ndananiwe, ndananiwe.”

Iyo nyubako y’amagorofa atanu yari kuzaba iy’amacumbi, yahirimye ubwo yari ikirimo kubakwa mu mujyi uzwiho gusurwa cyane na ba mukerarugendo, iruhande rw’agace kabereye ijisho kazwi nka Garden Route, mu ntara ya Western Cape.

Abaheze munsi y’iyo nyubako bose, barimo na Delvin, bari abakozi bakoraga kuri iyo nyubako yari irimo kubakwa.

Abategetsi bemeje ko ubwo iyo nyubako yahirimaga hari hari abantu 81 – abo barenze 75 mbere byibazwaga ko ari bo bari bahari.

Mu bantu 29 barokotse, batandatu muri bo bafite ibikomere biteye inkeke ku buzima, naho 16 bararembye aho bari mu bitaro.

Delvin hari ibintu byamusharatuye cyane mu maso no ku mubiri wose.

Mbere ntiyashoboraga kugenda ariko ubu arimo kubishobora.

Nyuma yo kumusura mu bitaro, Delmarie yagize ati: “Yari ameze neza kurushaho. Aramwenyura. Ubwo namubonaga agenda, ni kimwe mu bintu byanshimishije cyane uyu munsi [ejo ku wa gatatu].”

Yongeyeho ati: “Turi hano ngo dufashe indi miryango yose – agahinda kayo ni agahinda kacu.”

Igikorwa cy’ubutabazi ni urusobe, ndetse kirimo abantu 200 bafite imbwa zo guhunahuna, ibikoresho byo guterura ibintu biremereye, no gukuraho ibice by’inkuta n’ibindi byasenyutse hifashishijwe ibiganza.

Ubu icyo gikorwa cyageze mu gice cy’inyuma cy’aho iyo nyubako yari iri, mu gice cyo munsi y’ubutaka cyo guparikamo imodoka.

Amaperereza aracyakomeje ngo hamenyekane icyatumye iyo nyubako ihirima.

Dion yavuze ko yari arakaye kubera ukuntu “inyubako nshya yahirimye gutyo [gusa]”, ikica abantu igakomeretsa n’abandi.

Yabwiye BBC ati: “Ntidushobora kubyiyumvisha. Abantu bagomba kubiryozwa kandi hari umuntu ugomba kujya muri gereza.”

___INKURU NZIZA___

Muntu uba muri iyi si y’ikoranabuhanga ukaba udakora mining ya cryptocurrency waracikanwe. Ubundi ku bantu batabizi, mining ni uburyo bukoreshwa muri cryptocurrency, nk’ubucukuzi bw’amafaranga atangwa ku buntu nta gishoro watanze. Icyo wowe ukora ni ugukanda ku ijambo mine gusa ubundi amafaranga y’ubuntu akaba downloaded icyo gihe uba uri gucukura icyo bita coin.
Izo coin nizo uvunjamo amafaranga ku buntu. Habaho coin nyinshi zikorerwa mining nzagenda nzibereka gacyegacye bitewe nuko nzajya mbanza nkayikoraho ubushakashatsi nkamenya ko ifite gahunda ifatika, ndetse binatewe n’umubare w’abakoresha Username yanjye mu gihe bagiye gutangira urugendo rwa mining. Nk’ubu nawe iyo wakora ukaba uyicukura ni pi network:
Icyo nkubwira nuko iyo umaze kwiyandikisha buri masaaha 24 wajya ugenda kuri app yayo ugakanda ijambo mine mine gusa ubundi amafaranga akidownlodinga mu masaha 24 akurikiyeho. Waca kuri iyi link unyuze hano https://minepi.com/0782021 ubundi ukoreshe iyi username (0782021) nka invitation code, nawe ugatangira ugacukura amafaranga y’ubuntu. Iyo ufunguye account udakoresheje iyo Username ntabwo umutekano w’amafaranga wamininze uba wizewe, ndetse n’ingano y’amafaranga udownloadinga agahita yiyongera kuko iyo ukoresheje iriya Username utangirana Pi imwe ihwanye n’Amadorali 40.
Buri munsi usabwe kujya wibuka gukanda ku ijambo mine kugirango ukomeze kudownloadinga amafaranga y’ubuntu, igihe cyo kubikuza tuzababwira uburyo bikorwa.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

Umugabo yakubiswe arapfa azira gukubita umugore wamututse

Mu gihugu cya Uganda umugabo w'umurundi witwa Abbas Nsengiyumva yakubiswe agera aho yitaba Imana. Amakuru avuga ko uyu Murundi yari asanzwe abana n'abandi Barundi mu nkambi...

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments