Tuesday, October 22, 2024
spot_img

ITANGAZO rigenewe abakozi n’abakoresha bose mu gihugu

Kubera gahunda y’amatora azaba mu gihugu hose Kuwa 15 ndetse no Kuwa 16 Nyakanga uyu mwaka, Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo yatangaje ko iyo minsi ari iminsi y’ikiruhuko rusange mu rwego rwo guha Abanyarwanda umwanya wo kujya gutora.

Ku wa mbere tariki ya 15 ni umunsi w’amatora rusange naho ku wa kabiri tariki ya 16 ni umunsi w’amatora y’ibyiciro byihariye.

ITANGAZO

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo iramenyesha Abakozi n’Abakoresha bo mu nzego za Leta n’iz’Abikorera ko ku wa mbere tariki ya 15 no ku wa kabiri tariki ya 16 Nyakanga 2024 ari iminsi y’amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite. Ku wa mbere tariki ya 15 ni umunsi w’amatora rusange naho ku wa kabiri tariki ya 16 ni umunsi w’amatora y’ibyiciro byihariye. Iyo minsi yombi izaba ari iminsi y’ikiruhuko rusange mu rwego rwo guha Abanyarwanda umwanya wo kuzuza inshingano zabo mboneza gihugu.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments