Tuesday, October 22, 2024
spot_img

“Perezida Paul Kagame ajye yigishwa” – Sam Zuby

Umukandida ku mwanya w’ubudepite Mucyo Samson wamenyekanye nka Sam Zuby yatanze igitekerezo cyuko perezida Kagame Yajya yigishwa mu mashuri yo mu Rwanda.

Ubwo yari ari mu kiganiro na MIE ikorera ku muyoboro wa YouTube, nibwo yatanze iki gitekerezo.

Avuga ko kuri we yumva leta yagashyize byibuza isaha imwe mu cyumeru ku ngengabihe y’amasomo, iyo saha ikajya iba ari iyo kwiga amateka ya Nyakubahwa Perezida wa Republica y’u Rwanda Paul Kagame.

Avuga ko mu masomo y’amateka harri ibintu byinshi byigishwa abana kandi bidakomeye nkuko hakigishwa amateka y’umuntu w’intwari nka Paul Kagame.

Kuri we yumva byibuza guhera mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza kugera mu mwaka wa 6 wa mashuri yisumbuye, iryo somo ryashyirwamo, abanyeshuri bose bakajya biga amateka ya Perezida Paul Kagame.

Hari ingero nyinshi z’abantu bigishwa mu mateka, mu mashuri atandukanye kandi mu byukuri amateka yabo ataruta aya Perezida Kagame.

Mucyo Samson uzwi nka Sam Zuby, ubusanzwe ari mu bakandida bigenga bari kwiyamamariza umwanya mu badepite. Akaba nawe yarakoze bimwe mu bikorwa by’indashyikirwa nko kubaka ishuri ry’inshuke n’ibindi.

 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments