Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Prezida Paul Kagame yasobanuye impamvu yahisemo gutura mu Bugesera

Prezida Paul Kagame yasobanuye impamvu yahisemo gutura mu Bugesera

Kuri uyu wa Gatandatu umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu Paul Kagame yakomereje urugendo rwo kwiyamamaza mu karere ka Bugesera.

Uyu mukandida usanzwe uriho kuri manda igiye kurangira, ubwo yari arimo aganira n’abaturage bo mu karere ka bugesera yasobanuye impamvu yahisemo gutura muri kariya karere ka Bugesera.

Yuvuze ko hari ijambo abantu bakunda gukoresha rivuga ngo “Ni umugesera”. Ndetse benshi iyo bumvise iri jambo bumva risobanuye ko umuntu ugenda udasezeye ariwe bita umugesera. Gusa nyamara ngo sicyo bisobanuye gusa.

Paul Kagame yavuze ko ubusanzwe mu mateka, mu Bugesera hari ahantu habi, abo hambere bahoherezaga umuntu bagirango azapfire yo, ajye kuribwa na tsetse , ngo kuko hari ahantu ho gucira abantu.

Avuga ko we impamvu yaje kuhatura yagirango agaragaze ko mu Rwanda nta muntu numwe uhari wo kubuzwa uburenganzira bwe cyangwa ngo acibwe ndetse ko nta hantu na hamwe hari mu Rwanda ho gucira abantu.

Kuri ubu amatora aregereje, aho abakandida bazatorwa ku mwanya w’umukuru w’igihugu  hari Paul Kagame, Dr Frank Habineza na Mpayimana Philippe, Babiri baturutse mu mashyaka ndetse n’umwe wigenga.

 

 

 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments