Monday, July 22, 2024
spot_img

Rusizi: Ababyeyi b’Intwaza bashimye Igihugu cyabahurije hamwe ntibakomeza guheranwa n’agahinda

Mu Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, ababyeyi b’Intwaza bo mu rugo rw’Impinganzima rwa Rusizi bongeye gushimira Igihugu cyabahurije hamwe ntibaheranwe n’agahinda ko kubura ababo.

Mu izina rya Madamu Jeannette Kagame, Umuryango Unity Club Intwararumuri washimiye aba babyeyi b’Intwaza ko bashyize imbere ubumwe bw’Abanyarwanda mu bihe byari bigoye bya nyuma yo kuba inshike, unabizeza ko Igihugu kitazigera na rimwe kibatererana.

Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu rugo rw’Impinganzima ya Rusizi, byaranzwe no Kwibuka ababo n’imiryango yabo bazize Jenoside yakorewe ndetse no Kwibuka imiryango y’ababyeyi b’Intwaza zari zituye muri uru rugo zitabye Imana kugira ngo itazazima.

Intwaza, Ayinkamiye Madalina warokokeye mu Karere ka Rubavu, yagarutse ku nzira y’inzitane banyuzemo mu gihe cya Jenoside, uko bayirokotse ndetse ashimira ingabo zabarokoye.

Nyuma yo kurokoka ntabwo ubuzima bwari bwiza kuri aba babyeyi b’Intwaza bari bamaze kuba inshike, ubu barashimira cyane Umukuru w’Igihugu na Madamu we babatuje mu rugo rw’Impinganzima, bakaba bashaje ntacyo bakennye ndetse bataraheranwe n’agahinda ko kubura ababo.

Mu Izina rya Madamu Jeannette Kagame, Umuyobozi Mukuru wa Unity Club Intwararumi, Dr Uwamaliya Valentine wari uhagarariye uyu muryango yashimiye Intwaza ubutwari zagaragaje mu bihe byari bigoye, ndetse anazisaba gukomeza kubera abato urugero rw’ubumwe n’ubudaheranwa.

IYababwiye ko umuryango Unity Club uzakomeza kubaba hafi kandi ko Igihugu kitazigera na rimwe kibatererana.

Urugo rw’Impinganzima rwa Rusizi rwatashywe mu mwaka wa 2019, rutuwemo n’ababyeyi b’Intwaza 37 bakomoka mu Turere dutandukanye tw’Intara y’Uburengerazuba.

Ababyeyi 11 b’Intwaza bari batuye muri uru rugo bitabye Imana mu bihe bitandukanye, bo n’imiryango yabo bibutswe kugira ngo batazazima.

___INKURU NZIZA___

Muntu uba muri iyi si y’ikoranabuhanga ukaba udakora mining ya cryptocurrency waracikanwe. Ubundi ku bantu batabizi, mining ni uburyo bukoreshwa muri cryptocurrency, nk’ubucukuzi bw’amafaranga atangwa ku buntu nta gishoro watanze. Icyo wowe ukora ni ugukanda ku ijambo mine gusa ubundi amafaranga y’ubuntu akaba downloaded icyo gihe uba uri gucukura icyo bita coin.
Izo coin nizo uvunjamo amafaranga ku buntu. Habaho coin nyinshi zikorerwa mining nzagenda nzibereka gacyegacye bitewe nuko nzajya mbanza nkayikoraho ubushakashatsi nkamenya ko ifite gahunda ifatika, ndetse binatewe n’umubare w’abakoresha Username yanjye mu gihe bagiye gutangira urugendo rwa mining. Nk’ubu nawe iyo wakora ukaba uyicukura ni pi network:
Icyo nkubwira nuko iyo umaze kwiyandikisha buri masaaha 24 wajya ugenda kuri app yayo ugakanda ijambo mine mine gusa ubundi amafaranga akidownlodinga mu masaha 24 akurikiyeho. Waca kuri iyi link unyuze hano https://minepi.com/0782021 ubundi ukoreshe iyi username (0782021) nka invitation code, nawe ugatangira ugacukura amafaranga y’ubuntu. Iyo ufunguye account udakoresheje iyo Username ntabwo umutekano w’amafaranga wamininze uba wizewe, ndetse n’ingano y’amafaranga udownloadinga agahita yiyongera kuko iyo ukoresheje iriya Username utangirana Pi imwe ihwanye n’Amadorali 40.
Buri munsi usabwe kujya wibuka gukanda ku ijambo mine kugirango ukomeze kudownloadinga amafaranga y’ubuntu, igihe cyo kubikuza tuzababwira uburyo bikorwa.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments