Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Ruswa iravuza ubuhuha mu banyamadini basezeranya abatwite- Ubuhamya

Iyi ruswa bivugwa ko ihabwa abayobozi b’amadini n’amatorero amwe n’amwe kugirango bemere gusezeranya abageni batwite, dore ko bamwe bafata gusezeranya umugeni utwite nk’ikizira. 

Mu madini n’amatorero amwe n’amwe ya Gikirisito ntibemera gushyingira umukobwa utwite, dore ko bavuga ko yasambanye bityo ngo ibyo yakoze bifatwa nk’ikizira. 

Aba banyamadini bavuga ibi bishingikirije itegeko ry’Imana ryanditswe muri Mariko 10:19, ribuza abantu gusambana. 

Mbere yo gushyingirwa, umukobwa abanza gupimwa 

Mu matorero amwe bafashe icyemezo cyo kujya babanza kohereza umukobwa kwa muganga, bakamupima akazana icyemezo cy’uko adatwite, nk’uko abo twaganiriye babidutangarije.
Abaduhaye ubuhamya badusabye ko amazina yabo agirwa ibanga. 

Umwe mu bavuga ko ajya gushyingirwa yabanje gupimwa yagize ati “Muri ADEPR ntibashyingira umugeni utwite, iyo ugize ibyago bakamenya ko utwite ubukwe buba bupfuye, kuko mbere yo kugushyingira ubanza gupimwa n’umuganga wabo bizeye.” 

Hari abapimisha inkari z’abagabo babo 

Abarinzi bajya inama inyoni nazo zijya iyindi, bamwe mu bahungu n’abakobwa bitegura gushyingirwa iyo umukobwa atwite inda itaragaragara inyuma ngo ntibibabera imbogamizi. 

Dore uko babitangaza“Mu kureba ko utwite kwa muganga bapima inkari, njye kubera ko nari mfite inda ntoya, nageze kwa muganga bampa agacupa ngo njye gushyiramo inkari, mpita ngasukamo inkari z’umugabo wanjye nari nitwaje mu kandi gacupa. Igisubizo cyaje kigaragaza ko nta nda mfite.” 

Iyo ufite amafaranga baragushyingira utwite 

Amafaranga atuma bamwe mu bakozi b’Imana birengagiza icyo bita amahame ababuza gushyingira umukobwa utwite. 

Uyu ni umugabo uhamya ko yahaye umushumba w’Itorero asengeramo ruswa y’amafaranga. Ati “Buri bucye ubukwe bukaba, umushumba yatubwiye ko atazadusezeranya kuko yari yamenye ko umukobwa atwite. Naramwinginze musaba imbabazi arabyanga, arangije arambwira ngo nimuhe ibihumbi ijana azadusezeranya, narayamuhaye kuko nta kundi nari kubigenza. Ibi kandi sinjye gusa byabayeho hari n’abandi benshi.” 

Icyo abanyamadini babibivugaho 

Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Smaragde Mbonyintege, yatangarije IGIHE ko bo batima isekaramentu ryo gushyingirwa umukobwa utwite. 

Yagize ati “Umugeni utwite turamushyingira, ariko kandi ntibidushimisha. Mbere yo kumushyingira hari inyigisho zihari tubanza kubaha, hamwe na penetensiya. Iyo bateye intambwe bakatugana bashaka isakaramentu ryo gushyingirwa ntitwabasubiza inyuma kuko icyo tuba tureba cyane ni urubuto ruri mu nda, tuba dushaka ko ruvukira mu muryango wa gikirisitu.” 

Musenyeri Smaragde yakomeje agira inama abasore n’inkumi yo kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina mbere yo gushyingirwa, ahubwo bagaharanira kurinda ubusugi n’ubumanzi bwabo. 

Umuvugizi w’Itorero ADEPR mu Rwanda, Rev.Pasiteri Sibomana Jean, yatangarije IGIHE ko ibyo gushyingira abatwite no kubapima ntacyo abiziho. Ati “Ntabyo tuzi, sinagira icyo mbivugaho kuko ntabizi.” 

Mu kiganiro yigeze kugirana na IGIHE, Pasiteri Rutayisire Antoine, umushumba mu Itorero ry’Abangilikani(Anglican) yavuze ko uwakoze icyaha adahanishwa gukozwa isoni yangirwa gushyingirwa. 

Bishop Nzeyimana Innocent, umuyobozi w’itorero ’Nayoth Church’ yagize ati “Iyo umusore n’umukobwa basambanye hakabamo gutwita, icyo baba barakoze kiba kigaragarira buri wese, kandi baba barabikoze bazi neza ko ari icyaha. Biri muri Bibiliya muri Matayo 5:27 no mu Gutegeka kwa kabiri 5:18.” 

Bishop Nzeyimana yakomeje avuga ko basaba uwo mugore n’umugabo we kugenda bakabanza bakabyara bakazabona kuza gusezerana. 

Gukora imibonano mpuzabitsina mbere gushyingirwa, ari nabyo nyirabayazana wo gutwita kuri bamwe, hari abavuga ko bidakwiye gufatwa nk’ikizira ku bagiye kurushinga, ibi ariko abanyamadini bamwe ntibabikozwa ngo kuko byaba ari ukorora abanyabyaha. 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments