Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Rutsiro umugabo yishe umugore we ahita ajya kwirega

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 9 Nyakanga, mu karere ka Rutsiro umugabo yishe umugore we babanaga, akimara kumwica ahita yijyana kuri Police.

Uyu mugabo witwa Semasaka, yishe umugore we amukubise ifuni mu mutwe. Semasaka n’umugore we bari bafitanye abana 6.

Amakuru Avuga ko mu rugo rwa Semasaka n’umugore we hahoraga amakimbirane atewe nuko umugore yanywaga akarenza urugero,  ndetse amakara bacuruzaga akajya ayacuruza ahomba.

Ibi byabereye mu murenge wa Nyabirasi, mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Nyakanga 2024. Ndetse umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge yemeje aya makuru.

Ati “Nibyo koko Semasaka yaraye yishe umugore we amukubise ifuni, ahita yizana ku murenge ahobera Ibendera ry’igihugu,  kuri ubu amaze gutwarwa n’inzego zishinzwe umutekano.”

Nyuma yaho Semasaka aje kwiregera, yaje gutabwa muri yombi ndetse ashyikirizwa RIB.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments