Monday, July 22, 2024
spot_img

Hamenyekanye itariki Israel Mbonyi agiye gukoreraho igitaramo muri Kenya nyuma yo kubisabwa n’abakunzi be »Inkuru irambuye

Umuramyi akaba numwe mu bahanzi Nyarwanda baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Israel MBONYI; ategerejwe muri Kenya mu gitaramo benshi bavuga ko kizaba gikomeye cyane nyuma yo gukora Indirimbo «Nina siri» yahembuye imitima ya benshi biganjemo Abanyakenya.

Akimara gushyira hanze iyi ndirimbo «Nina siri» tariki ya 26 Kamena 2023, Abumva ururimi rw’Igiswahili hirya no hino ku isi bayisamiye hejuru maze barayikunda koko! Ariko bigeze kubaturage batuye muri Kenya bo biba akarusho bamwe batangira no kumusaba ko yazaza kubataramira imbona nkubone kandi inyuma nkumve.

Abanyakenya rero; inzira zirimo guca amarenga ko tariki ya 10 Kanama 2024, uyu muramyi yazerekeza i Nairobi muri Kenya, Guhembura imitima y’abakunzi be Nkuko bakomeje kubimusaba ari benshi.

Uretse ibyo umunyamakuru wa ITYAZO yagerageje kumenya kuri iki gitaramo, Israel MBONYI nawe ubwe tariki ya 18 Gicurasi 2024, abinyujije k’urukuta rwe rwa X iyi yahoze yitwa Twitter yasuhuze abaturage ba Kenya Ati:  «Hello Kenya» ibi byahise bituma abatuye kiriya gihugu bakunda uyu muhanzi bumva ibyishimo bitutumbye mu mitima yabo nubwo bwose atababwiye itariki nyirizina.

Isiraheli Mbonyicyambu, uzwi kumazina ya Israel Mbonyi ni umusore w’umunyarwanda wa vukiye muri DRC ku italiki 20 Gicurasi 1992. Ni umuhanzi w’irindirimbo za Gospel w’imyaka mirongo itatu n’ibiri y’amavuko, atuye mu mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo, gusa bivugwako akenshi akunze kuba yibera iwe mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Rusororo aho yibutse inzu.

Israel Mbonyi afite umwihariko wo kuba ari umuhanzi uririmba indirimbo za Gospel akongera akaba n’umwanditsi w’indirimbo.

Kuva mu bwana bwe ni Israel Mbonyi yihebeye muzika mundirimbo za Gospel. Kugeza ubu umuziki we wageze kure umaze kumubera umwuga akora umunsi kuwundi kugeza naho yarambitse na diploma hasi yakuye mugihugu cy’ubuhinde mu ishami rya farumusi.

Zimwe mundirimbo ze zambere harimo: Yankuyeho urubanza, Number one, ku migezi n’izindi. Benshi batekereza ko Israel Mbonyi yize umuziki kubera uburyo aririmbana ubuhanga kuburyo hari abadashobora kubyumva uburyo yaba atarize umuziki.

Mukuri guhari Mbonyi ntabwo yize muzika mumashuri asazwe ahubwo avugako akiri umwana muto cyane, yize gucuranga abyigishijwe n’umwarimu witwa Gadi icyo gihe avugako bari batuye Musanze (Ruhangeri), ati twari 30 ariko ninjye warangije training njyenyine nubwo nari narabanje kwangirwa kwiga bavugako nkiri akana gato cyane.

Ubusanzwe Mbonyi afite impamya bumenyi yakuye mu gihugu cy’Ubuhinde mu ishami rya Pharumasi.

Biravugwa ko Israel Mbonyi azakorera igitaramo cye ahitwa Kanairo ni mu mugi rwagati i Nairobi – Kenya
Kanairo irimo inyubako kabisa zigaragaza neza Umugi wa Nairobi
Nitaamini nayo ni indirimbo y’uyu muhanzi yakunzwe cyane
___INKURU NZIZA___

Muntu uba muri iyi si y’ikoranabuhanga ukaba udakora mining ya cryptocurrency waracikanwe. Ubundi ku bantu batabizi, mining ni uburyo bukoreshwa muri cryptocurrency, nk’ubucukuzi bw’amafaranga atangwa ku buntu nta gishoro watanze. Icyo wowe ukora ni ugukanda ku ijambo mine gusa ubundi amafaranga y’ubuntu akaba downloaded icyo gihe uba uri gucukura icyo bita coin.
Izo coin nizo uvunjamo amafaranga ku buntu. Habaho coin nyinshi zikorerwa mining nzagenda nzibereka gacyegacye bitewe nuko nzajya mbanza nkayikoraho ubushakashatsi nkamenya ko ifite gahunda ifatika, ndetse binatewe n’umubare w’abakoresha Username yanjye mu gihe bagiye gutangira urugendo rwa mining. Nk’ubu nawe iyo wakora ukaba uyicukura ni pi network:
Icyo nkubwira nuko iyo umaze kwiyandikisha buri masaaha 24 wajya ugenda kuri app yayo ugakanda ijambo mine mine gusa ubundi amafaranga akidownlodinga mu masaha 24 akurikiyeho. Waca kuri iyi link unyuze hano https://minepi.com/0782021 ubundi ukoreshe iyi username (0782021) nka invitation code, nawe ugatangira ugacukura amafaranga y’ubuntu. Iyo ufunguye account udakoresheje iyo Username ntabwo umutekano w’amafaranga wamininze uba wizewe, ndetse n’ingano y’amafaranga udownloadinga agahita yiyongera kuko iyo ukoresheje iriya Username utangirana Pi imwe ihwanye n’Amadorali 40.
Buri munsi usabwe kujya wibuka gukanda ku ijambo mine kugirango ukomeze kudownloadinga amafaranga y’ubuntu, igihe cyo kubikuza tuzababwira uburyo bikorwa.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

“Ntabwo muzi ibyo mukina nabyo ” Museveni yahaye gasopo urubyiruko rushaka kwigaragambya

Ku wa kabiri w'icyumweru gishize urubyiruko rwo muri Uganda rwateguye imyigaragambo yamagana ruswa ndetse n'ubutegetsi buriho. Aho uru rubyiruko rwifuza ko ubutegetsi bwamunzwe na...

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments