Monday, July 22, 2024
spot_img

Itsinda rya Tuff Gang ryakunzwe cyane rigiye kugaruka mu muziki mu isura nshya abagiye kubigiramo uruhare harimo na The Ben 

Abaraperi bakomeye barimo NDAYISHIMIYE Malik Bertrand wamenyekanye nka BULL DOGG, Elia RUKUNDO wamenyekanye nka GREEN P akaba ari n’umuvandimwe wa THE BEN ndetse na HAKIZIMANA Amani wamenyekanye nka P-FLA bamamaye mu itsinda rya Tuff Gang, bongeye guhurira mu ndirimbo nyuma y’imyaka myinshi yari ishize  bigizwemo uruhare n’umuhanzi mushya Kevin Montana ndetse na The Ben.

Aba baraperi bamaze igihe bateguza igaruka rya Tuff Gang nshya, kandi bumvikanisha ko hari ibihangano binyuranye bari gukoraho birimo na Album yabo. Ubuzima bagiye baririmba mu ndirimbo bwatumye umubare munini ubakunda kurushaho.

Kevin Montana yinjiye mu muziki ahereye ku guhuriza hamwe mu ndirimbo aba baraperi, ndetse bayihuriramo n’umunyamakuru Bac-T wabaye umuraperi ukomeye ndetse na Khalfan wamenyekanye mu ndirimbo zinyuranye.

Kevin yabwiye ITYAZO.COM ko yinjiye mu muziki kubera ko awukunda  cyane kandi yakoranye n’abahanzi banyuranye byatumye yisanga mu muziki.

Ati “Icya mbere impamvu ninjiye mu muziki, nkunda umuziki muri rusange, icya kabiri, nakuze nkunda umuziki, nkorana n’abahanzi batandukanye mu gihugu cy’u Rwanda, mbashyigikira mu buryo bugiye butandukanye, hanyuma noneho abenshi muri rusange, hanyuma nza kugira igitekerezo cyo kuba nanjye naririmba, nanjye nkagira indirimbo ijya hanze, ni uko byaje.”

Kevin yavuze ko ajya kwinjira mu muziki yaganiriye n’abantu banyuranye barimo Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben. Yabwiye uyu muhanzi ko yibaza ku hazaza he igihe azaba atakiri mu mwuka w’abazima, bituma atekereza ku gihangano yasiga kizajya gituma abantu bamwibuka.

Ati “Mu by’ukuri The Ben niwe watumye nkora umuziki, kuko yanteye imbaraga. Naramubwiye nti ariko se ubu ndamutse nitabye Imana abantu bazanyibukira kuki? Ko mwebwe mufite ibihangano, njyewe bazanyibukira kuki? Arambwira ati ese ubundi wakoze indirimbo izakomeza kuba ikirango cyawe no mu gihe waba utakiriho.”

Uyu mugabo avuga ko gukorana n’abahanzi banyuranye, abanyamakuru n’abandi bafite uruhare rukomeye mu guteza imbere uruganda rw’umuziki mu Rwanda, byamufashije guhuriza aba baraperi mu ndirimbo imwe bise “Twendeleye.”

Kevin Montana avuga ko The Ben yamugiriye inama yo gukora Hip Hop bituma atekereza ku nshuti ze Green P, Bull Dogg ndetse na P-Fla bibumbiye muri Tuff Gang.

Ati “Impamvu nahisemo gukorana na Tuff Gang ni uko ari inshuti zanjye; icya kabiri ni uko The Ben yambwiye ati ‘injyana wowe ushobora kuririmbamo ni Hip Hop, rero ambwiye uko ndavuga nti reka mpuze bariya basore cyane ko ari inshuti zanjye, kandi ari abahanga mu kuririmba Hip Hop, kandi bamaze gutera imbere.”

Akomeza ati “Ben yumvise uburyo ndirimbamo, yumva injyana yanjye ari Hip Hop, niwe wangiriye inama yo kwinjira mu muziki, ni nawe wangiriye inama yo gukorana na bariya basore cyane ko harimo na Murumuna we, akaba ari n’inshuti zanjye, rero urebye twese turi umuryango.”

Yavuze ko yari yatekereje kwifashisha muri iyi ndirimbo Bushali na Riderman ariko ntibyakunda bitewe n’urugendo yari afite mu gihugu cya Kenya muri iki gihe.

Uyu mugabo avuga ko nubwo bariya baraperi batagaragaye muri iyi ndirimbo ye ya mbere, ariko ari gutekereza kuzabifashisha mu zindi ndirimbo ari gutegura.

Avuga ko ashaka gukora indirimbo 10 ubundi agahita ahagarika urugendo rwe rw’umuziki cyangwa se ‘nkakomeza nk’uko Dj Khaled abikora aho ahuriza mu ndirimbo zinyuranye abahanzi benshi kandi bigatanga umusaruro’.

Kevin Montana avuga ko impano y’umuziki atayisangije mu muryango we, kuko hari abandi barimo nka Dj Manzi wacuranze mu birori byaherekeje Rwanda Day i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abandi bakora umuziki w’indirimbo zihimbaza Imana.

Uyu mugabo asanzwe akora akazi ko gutembereza ba mukerarugendo amazemo imyaka 20. Niwe wafashije Shawn Mendes gusura ibice nyaburanga by’u Rwanda, ku wa 18 Ukwakira 2023, ubwo yakoreraga urugendo rwe rwa mbere, aho yanahuye na The Ben.

Kevin Montana ni nawe wafashije The Ben n’umugore we Uwicyeza Pamella gukorera urugendo rwihariye muri Pariki y’Akagera.

___INKURU NZIZA___

Muntu uba muri iyi si y’ikoranabuhanga ukaba udakora mining ya cryptocurrency waracikanwe. Ubundi ku bantu batabizi, mining ni uburyo bukoreshwa muri cryptocurrency, nk’ubucukuzi bw’amafaranga atangwa ku buntu nta gishoro watanze. Icyo wowe ukora ni ugukanda ku ijambo mine gusa ubundi amafaranga y’ubuntu akaba downloaded icyo gihe uba uri gucukura icyo bita coin.
Izo coin nizo uvunjamo amafaranga ku buntu. Habaho coin nyinshi zikorerwa mining nzagenda nzibereka gacyegacye bitewe nuko nzajya mbanza nkayikoraho ubushakashatsi nkamenya ko ifite gahunda ifatika, ndetse binatewe n’umubare w’abakoresha Username yanjye mu gihe bagiye gutangira urugendo rwa mining. Nk’ubu nawe iyo wakora ukaba uyicukura ni pi network:
Icyo nkubwira nuko iyo umaze kwiyandikisha buri masaaha 24 wajya ugenda kuri app yayo ugakanda ijambo mine mine gusa ubundi amafaranga akidownlodinga mu masaha 24 akurikiyeho. Waca kuri iyi link unyuze hano https://minepi.com/0782021 ubundi ukoreshe iyi username (0782021) nka invitation code, nawe ugatangira ugacukura amafaranga y’ubuntu. Iyo ufunguye account udakoresheje iyo Username ntabwo umutekano w’amafaranga wamininze uba wizewe, ndetse n’ingano y’amafaranga udownloadinga agahita yiyongera kuko iyo ukoresheje iriya Username utangirana Pi imwe ihwanye n’Amadorali 40.
Buri munsi usabwe kujya wibuka gukanda ku ijambo mine kugirango ukomeze kudownloadinga amafaranga y’ubuntu, igihe cyo kubikuza tuzababwira uburyo bikorwa.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

Umugabo yakubiswe arapfa azira gukubita umugore wamututse

Mu gihugu cya Uganda umugabo w'umurundi witwa Abbas Nsengiyumva yakubiswe agera aho yitaba Imana. Amakuru avuga ko uyu Murundi yari asanzwe abana n'abandi Barundi mu nkambi...

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments