Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Korali Maranatha yo muri ADEPR Rukiri yasohoye imbumbe y’indirimbo ebyiri

Korali Maranatha ikorera umurimo w’ivugabutumwa ry’indirimbo mu Itorero rya ADEPR Paruwasi ya Rukiri I mu Mujyi wa Kigali yasohoye amashusho y’indirimbo ebyiri yafatiye mu gitaramo iheruka gukora. 

Iki gitaramo cyiswe “Ibuye rizima Album Launch’’ cyabereye kuri ADEPR Rukiri I ku wa 13 Ukwakira 2019. Indirimbo ebyiri za mbere mu zigize iyo album zasohowe zirimo “Bethlehem” na “Ibuye rizima”. 

Umuyobozi wa Korali Maranatha, Nteziryayo Simeon, yabwiye IGIHE ko ubutumwa bukubiye muri izo ndirimbo bugusha ku kubwira abantu kwizera. 

Yagize ati “Ubutumwa buri mu ndirimbo ‘Ibuye rizima’ bukangurira abantu kwizera Yesu Kirisitu we buye rizima wemeye kuducungura akadupfira urupfu rubi rwo ku musaraba i Gologota.’’ 

Yakomeje avuga ko indirimbo ‘Bethlehem’ yo itanga ubutumwa buvuga ku kwitegura Noheli, umunsi abakirisitu bemera ko ariwo Yesu yavutseho. 

Ati “Twashatse kwifatanya n’abakirisitu mu bihe byo kwitegura umunsi mukuru wa Noheli wizihizwaho ivuka ry’Umukiza wacu Yesu watuvukiye akatwereka inzira iboneye yo kwiyunga n’Imana.’’ 

Album ya gatatu Korali Maranatha iteganya kumurika izaba igizwe n’indirimbo umunani zose zafatiwe amashusho mu gitaramo yakoreye muri Kigali. Yakoze album ya mbere y’amajwi mu 2009, iya kabiri ijya hanze mu 2014 mu gihe iya gatatu yashyizwe ahagaragara mu Ukwakira 2019. 

Biteganyijwe ko album ya mbere y’amashusho izashyirwa ahagaragara mu mu gihe cya vuba. 

Korali Maranatha yatangiye umurimo w’ivugabutumwa mu 1996 ari itsinda ry’abantu batarenze 10 baririmba mu materaniro y’umudugudu mushya wari umaze igihe gito uvutse. 

Nyuma y’imyaka isaga 23 iyi korali ibonye izuba ubu abaririmbyi bayo babarirwa muri 80. Bamwe mu bayinyuzemo Imana yabaciriye inzira babona imirimo itandukanye irimo iy’ivugabutumwa n’iyindi mu bice bitandukanye by’Isi. 

Korali Maranatha yanyuzemo abantu batandukanye bari n’abo amazina yabo azwi mu Itorero rya ADEPR nk’Umuvugabutumwa Fred Kalisa, umuhanzikazi Nsabimana Gisèle Precious na Umuhoza Aurélie Ushinzwe Ubutegetsi n’Imari muri ADEPR. 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments