Monday, July 22, 2024
spot_img

Umusirikare yarashe mugenzi we urufaya rw’amasasu ku manywa y’ihangu bapfuye Telefoni igendanwa, nawe ahasiga ubuzima

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 21 Gicurasi 2024, i Bunia, umurwa mukuru wa Ituri, umusirikare wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) yishe mugenzi we mbere yo kwiyahura. 

Aya mahano yabereye mu mujyi rwagati aho bakunze kwita ONC (National Coffee Office) muri zone y’ibikorwa bya FARDC, mu gace ka Ngezi muri komini ya Mbunya. 

Nk’uko byatangajwe na komiseri mukuru, Abeli Mwangu Gérard, umuyobozi wa polisi mu mujyi wa Bunia, umusirikare w’ipeti rya oldat deuxième classe, Kalema, wakoze ubwo bwicanyi, yarashe yegereye nyakwigendera kubera ikibazo cya telephone yari yabuze. 

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ati “Uwarashe ni Kalema wo mu mutwe wa PM (Polisi ya Gisirikare). Aho akorera habuze telefoni ya premier sergent-major Stéphane usanzwe ari pasiteri unagemurira uyu mutwe.”  

“Umuyobozi wa sitasiyo kugira ngo abone igisubizo, yafashe terefone ya 2ᵉ classe Kalema, ukekwaho kuba umujura maze ayishyikiriza premier sergent-major Stéphane …. Nk’igisubizo, 2ᵉ classe Kalema, yarakaye, ahita arasa yegereye kuri premier sergent-major Stéphane wapfiriye aho. “ 

Abandi basirikare babiri “bakomerekejwe” bikomeye na 2ᵉ classe Kalema nawe wiyahuye nkuko tubikesha 7sur7.cd. 

Komiseri mukuru Abeli Mwangu Gérard yakomeje agira ati “Nyuma y’amasasu yumvikanye muri ako gace, Kapiteni Nonga yaje kubaza uko ibintu byifashe. Ageze aho, nawe yakiriye isasu mu nda, ahita yimurirwa mu bitaro bikuru bya Bunia.”  

“Kaporali Mobutu wari uri aho, wakomerekeye mu ntambara, na we yararashwe ajyanwa mu bitaro kugira ngo abone ubuvuzi bukwiye, 2ᵉ classe Kalema yiyahuye nyuma yo kuraswa isasu mu kirenge cy’iburyo nyuma yo gutabara k’umutwe wa PM watabajwe ngo ugarure umutekano. ” 

Urusaku rw’imbunda ngo rwatumye habaho ihungabana “igice” ry’ibikorwa by’ubukungu mu isoko rikuru rya Bunia. Icyakora, Polisi irizeza ko yafashe ingamba zose zo kugarura umutekano kandi ibintu bikaba bituje muri iki gihe. 

___INKURU NZIZA___

Muntu uba muri iyi si y’ikoranabuhanga ukaba udakora mining ya cryptocurrency waracikanwe. Ubundi ku bantu batabizi, mining ni uburyo bukoreshwa muri cryptocurrency, nk’ubucukuzi bw’amafaranga atangwa ku buntu nta gishoro watanze. Icyo wowe ukora ni ugukanda ku ijambo mine gusa ubundi amafaranga y’ubuntu akaba downloaded icyo gihe uba uri gucukura icyo bita coin.
Izo coin nizo uvunjamo amafaranga ku buntu. Habaho coin nyinshi zikorerwa mining nzagenda nzibereka gacyegacye bitewe nuko nzajya mbanza nkayikoraho ubushakashatsi nkamenya ko ifite gahunda ifatika, ndetse binatewe n’umubare w’abakoresha Username yanjye mu gihe bagiye gutangira urugendo rwa mining. Nk’ubu nawe iyo wakora ukaba uyicukura ni pi network:
Icyo nkubwira nuko iyo umaze kwiyandikisha buri masaaha 24 wajya ugenda kuri app yayo ugakanda ijambo mine mine gusa ubundi amafaranga akidownlodinga mu masaha 24 akurikiyeho. Waca kuri iyi link unyuze hano https://minepi.com/0782021 ubundi ukoreshe iyi username (0782021) nka invitation code, nawe ugatangira ugacukura amafaranga y’ubuntu. Iyo ufunguye account udakoresheje iyo Username ntabwo umutekano w’amafaranga wamininze uba wizewe, ndetse n’ingano y’amafaranga udownloadinga agahita yiyongera kuko iyo ukoresheje iriya Username utangirana Pi imwe ihwanye n’Amadorali 40.
Buri munsi usabwe kujya wibuka gukanda ku ijambo mine kugirango ukomeze kudownloadinga amafaranga y’ubuntu, igihe cyo kubikuza tuzababwira uburyo bikorwa.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

Abantu birirwa bandikirana Cheri na ChouChou kuma telefoni mu Burundi bari kurebana ayingwe na Perezida Ndayishimiye

Perezida w'u Burundi Evariste Ndayishimiye yikomye abantu birirwa kuri telefone zabo zigezweho (smart phone) bakirirwa bandikirana Cheri ChouChou, Je t’aime, urihe ?, ni bindi...

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments