Usanga abantu bamarana igihe kinini batabyara nyamara wareba ugasanga buri wese muri bo afite intanga nzima.
Iyo urebye rimwe na rimwe usanga hari bimwe umugabo cyangwa umugore yahindura nuko bakabyara nkuko tugiye kurebera hamwe bimwe muri byo.
Ibifasha gutwita n’impamvu zitandukanye zatuma abashakanye batinda kubyara
-
Ku mugore: Ibiro afite
Ubushakashatsi bugaragaza ko abagore bananutse cyane, ni ukuvuga bafite BMI (Body Mass Index) iri munsi ya 18, batinda gutwita ugereranyije n’abagore baringaniye ku gipimo gikubye 4 naho abafite ibiro byinshi; ni ukuvuga bafite BMI irenze 25 batinda gutwita ku kigero gikubye 2 abagore baringaniye.
Kuringaniza ibiro byagufasha gutwita vuba.
-
Ku mugabo: Intanga
Ubushakashatsi bugaragaza ko ubushyuhe burenze 39°C mu bice by’amabya bwangiza intanga zikanacika intege bityo gutera inda kikaba ikibazo.
Gutereka imashini ku bibero, kujya muri sauna kenshi, kwambara amakariso akwegereye cyane ni bimwe mu byongera ubushyuhe burenze.
Hari n’ubundi bushakashatsi bugaragaza ko gushyira telefoni mu mufuka w’ipantalo nabyo bishobora kwangiza intanga ariko buracyakorwa.
Ibi byose kubyirinda byafasha umugabo kuba yatera inda byihuse.
-
Ku mugore: Ibyo anywa
Kunywa ikawa nyinshi, inzoga nyinshi bishobora guhungabanya uburumbuke bw’umugore.
Ubushakashatsi bwerekana ko abagore banywa udukombe turenze 5 twa kawa, baba bafite ibyago byo kudatwita vuba.
Inama ni ukutarenza udutasi 2 ku munsi.
Ku nzoga naho ni uko, bishoboka wayireka ariko utabashije kuyireka wanywa uturahure tutarenze 2 tw’inzoga zidakaze.
-
Kuri bose: itabi
Ku mugore itabi rishobora gutuma igi ridafata mu mura ngo intanga ngabo ibe yarihasanga naho ku mugabo itabi rishobora kugabanya umubare w’intanga rikanangiza DNA
Niba mwarabuze urubyaro kandi muri mwe harimo unywa itabi, ni byiza kurivaho.
-
Igihe cy’uburumbuke
Hari abantu baba bahura gacye mu kwezi kubera kutaba hamwe. Ushobora gusanga rero mukora imibonano igihe cy’uburumbuke kitaragera cyangwa cyararangiye.
Imibonano ikozwe hasigaye iminsi 2 ngo uburumbuke bugere cyangwa mu gihe cy’uburumbuke niyo iba yizeweho gufasha gusama.
Soma birambuye uko wabara igihe cy’uburumbuke https://umutihealth.com/uburumbuke/
Ni byiza rero kumenya iminsi y’uburumbuke mugakoramo imibonano kenshi.
-
Amavuta ashyirwa mu gitsina
Hari abagore bamwe bagira mu gitsina humye bityo mu gihe cy’imibonano bakifashisha amavuta yo kuhoroshya. Ubushakashatsi bugaragaza ko amwe muri yo atuma intangangabo zitabasha kugera muri nyababyeyi kuko umuvuduko zigenderaho ugabanuka nuko zigapfira mu nzira.
Mu guhitamo aya mavuta wareba akoze muri Canola, ubunyobwa, elayo kuko niyo ubushakashatsi bugaragaza ko adahindura umuvuduko w’intanga.
Naho KY Jelly, Astroglide, Touch ubushakashatsi bugaragaza ko agabanya umuvuduko w’ intanga ku gipimo Kiri hagati ya 60% na 100%.
Niba rero warabuze urubyaro kandi mwese muri bazima, reba niba mu bivuzwe haruguru nta kigufataho ubundi ugihindure wongere amahirwe yawe yo kwitwa umubyeyi.