Biteganijwe ko ikibuga cy’indege gishya cy’u rwanda mu karere ka bugesera kizatangira gukora hagati ya 2027 na 2028, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi mukuru wa rwandair, yvonne manzi makolo, mu nama y’ubukungu ya qatar yabereye i doha, ejo hashize ku ya 15 gicurasi. Imirimo yo kubaka yari iteganijwe kurangira mu 2026. Imirimo yo kucyubaka ikaba imajije gutwara ayasaga miliyoni 2 z’amadorali y’amerca
Iki kibuga gishya cy’indege kikazaba gifite metero kare 130.000 bitegantijwe ko kizajya cyakira abagenzi miliyoni umunani ku mwaka kandi biteganijwe ko iyi mibare izagera ku bagenzi barenga miliyoni 14 kumwaka uko imyaka izajya yigira imbere nk’uko abashinzwe iterambere babitangaza. Ikibuga cy’indege gishya giherereye mu birometero 40 uvuye i kigali iki kibuga kandi biteganyijwe ko kizajya gitwara n’imizigo byibuza ingana na toni 150.000 ku mwaka. Ati: “ubwubatsi burakomeje. Turi hafi gusoza imirimo turimo kureba hagati ya 2027 na 2028 ko cyazatangira gukoreshwa
Ikibuga cy’indege cya bugesera kirimo kubakwa ku bufatanye na qatar airways aho ifitemo 60% kandi biteganijwe ko izabona 49% by’imigabane mu kigo cy’igihugu.
Umuyobozi mukuru wa qatar airways, badr mohammed al meer, yatangaje ko iyi sosiyete ya qatar airways ifite igitekerezo cyo gukwirakwiza umugabane wa afurika umuyoboro munini mu bihugu, kandi ko ishaka gutangiza ubufatanye n’afurika y’epfo.
Nk’uko byatangajwe na frank rijsberman, umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe iterambere rya global green growth institute (gggi), bugesera izaba mu bibuga by’indege bya mbere byiza muri africa karere, bitewe n’uko bizaba