Monday, July 22, 2024
spot_img

Ibyo utamenye  ku mateka ya Osama Bin Laden ikihebe cya  mbere mu mateka cyayogoje isi

Usibye kuba yarashinjwaga ibitero by’iterabwoba ku migabane itatu, Osama bin Laden niwe muntu wibasiwe cyane n’ingabo z’Amerika igihe kirekire mu mateka. Nyuma y’ibitero by’iterabwoba ku mujyi wa New York na Washington DC taliki ya 11 y’ukwa cyenda mu mwaka wa 2001, perezida George Bush yarahiriye ku mugaragaro ko umuntu ukekwa kuba yarateguye ibyo bitero, Osama bin Laden, azaboneka.

Gusa isura ya bin Laden nk’umuntu ukoresha iterabwoba ushakishwa kurusha abandi itandukanye n’isura y’umuntu wakuze mw’ituze kandi mu mibereho myiza. Osama bin Laden yavutse taliki ya 10 y’ukwa gatatu mu 1957, ari umwe mu bana barenga 50 b’umukungu wo muri Arabiya Saoudite wakoraga akazi ku bwa entrepreuneri mu bwubatsi. Uwo mubyeyi we yitabye Imana ubwo Osama yari ingimbi. Ni ko Osama yaje gukurira mu bintu byinshi ari muri bake mu bakire bo muri Arabiya Saoudite, asabana n’abo mu muryango w’ubwami. Yaje gukomeza amashuri ye akura impamyabushobozi ya injeniyeri muri kaminuza, asa nk’ugiye gukomeza umwuga w’umuryango we. Si ko byagenze.

Ubuzima bwe bwaje guhinduka mu mwaka w’1979, ubwo igihugu cyahoze ari Leta Ziyunze z’Abasoviyete zagabye igitero kuri Afghanistan. Bin Laden, kimwe n’abandi bayisilamu, yavuye iwabo ajya kurwanya Abasoviyete, n’ubwo mu gihe cya mbere uruhare rwe rwabaye uwo gutanga inkunga y’ibikoresho ku barwanyi b’abarikiri ba b’abayisilamu bamujahidine. Aba ni nabo bari bafashijwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Ahagana mu myaka y’1985, bin laden yiyemeje gukoresha umutungo akomora ku muryango we ashyiraho umutwe we wihariye w’abarwanyi. Uwo mutwe ni wo waje guhindukamo agatsiko ka al-Qaida, mu cyarabu bivuga ngo “umusingi”. Nyuma y’uko abasosiyete bavuye muri Afghanistan, bin Laden yasubiye iwabo, ariko akomeza gukorana na ba sekombata b’intambara ya Afghanistan, kandi yita cyane ku zindi nyungu z’abayisilamu.

Ubuzima bwa bin Laden bwongeye guhinduka mu mwaka wa 1990 ubwo Iraq yateye Koweti, bituma Arabiya Saoudite itumaho Amerika kohereza ingabo zayo aro ho zinyuze. Bin Laden ntiyihanganiye kubona, mu cyo yise ubutaka butagatifu, ingabo zitari iz’abayisilamu. Ibyo yarabyamaganye, bimuviramo ko yirukanwa muri Arabiya Saoudite mu 1991. Yahungiye muri Sudani, aho bivugwa ko yateguriye ibitero ku ngabo z’Amerika zari muri Somalia no muri Arabiya Saudite. Ku gitutu cy’Amerika, Sudani yirukanye bin Laden mu 1996, noneho asubira muri Afghanistan. Ubwo yahise ahinduka inshuti y’abatalebani bayoboraga Afghanistan, abaha cyane cyane imari bakeneye gukoresha.

N’ubwo yari yinjiye muri politiki ya Afghanistan, bin Laden yakomeje kurwanya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Bivugwa ko ari we wari inyuma y’ibitero bya bombe byagabwe kuri za ambasade z’Amerika muri Kenya no muri Tanzania. Ubwo kandi ni ko yarushijeho kwamamara mu barabu kimwe no mu bandi bantu batishimiye politiki y’Amerika mu burasirazuba bwo hagati.

Guhagarika ibikorwa bya bin Laden byashyizwe ku murongo wa mbere wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nyuma y’ibitero ku mujyi wa New York na Washington mu mwaka wa 2001, byahitanye abantu barenga ibihumbi bitatu. Abatalebani banze kumutanga, noneho Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ibagabaho igitero, bakuraho abatalebani muri Afghanistan mu kwezi kwa 12 muri 2001, bituma bin Laden ajya kwihisha. Yagiye yohereza amajwi ye yamagana Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yasemburaga abategetsi b’I Washington, yishywe.

___INKURU NZIZA___

Muntu uba muri iyi si y’ikoranabuhanga ukaba udakora mining ya cryptocurrency waracikanwe. Ubundi ku bantu batabizi, mining ni uburyo bukoreshwa muri cryptocurrency, nk’ubucukuzi bw’amafaranga atangwa ku buntu nta gishoro watanze. Icyo wowe ukora ni ugukanda ku ijambo mine gusa ubundi amafaranga y’ubuntu akaba downloaded icyo gihe uba uri gucukura icyo bita coin.
Izo coin nizo uvunjamo amafaranga ku buntu. Habaho coin nyinshi zikorerwa mining nzagenda nzibereka gacyegacye bitewe nuko nzajya mbanza nkayikoraho ubushakashatsi nkamenya ko ifite gahunda ifatika, ndetse binatewe n’umubare w’abakoresha Username yanjye mu gihe bagiye gutangira urugendo rwa mining. Nk’ubu nawe iyo wakora ukaba uyicukura ni pi network:
Icyo nkubwira nuko iyo umaze kwiyandikisha buri masaaha 24 wajya ugenda kuri app yayo ugakanda ijambo mine mine gusa ubundi amafaranga akidownlodinga mu masaha 24 akurikiyeho. Waca kuri iyi link unyuze hano https://minepi.com/0782021 ubundi ukoreshe iyi username (0782021) nka invitation code, nawe ugatangira ugacukura amafaranga y’ubuntu. Iyo ufunguye account udakoresheje iyo Username ntabwo umutekano w’amafaranga wamininze uba wizewe, ndetse n’ingano y’amafaranga udownloadinga agahita yiyongera kuko iyo ukoresheje iriya Username utangirana Pi imwe ihwanye n’Amadorali 40.
Buri munsi usabwe kujya wibuka gukanda ku ijambo mine kugirango ukomeze kudownloadinga amafaranga y’ubuntu, igihe cyo kubikuza tuzababwira uburyo bikorwa.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

Abapolisi b’u Burundi bambuye Abanye-Congo Lisansi

Amakuru aturuka mu muryango wa OLUCOM ushinzwe kurwanya ruswa n'akarengane mu Gihugu cy'u Burundi, avuga ko Abapolisi b'u Burundi batangiriye Abanye-Congo bakabanyaga igitoro (lisansi)....

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments