Nyuma y’amakuru yagiye acicikana mu binyamakuru bitandukanye byo muri Kenya, Avuga ko umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’abari n’abategarugori muri Kenya, Monica Karambu yaba agiye kwerekeza muri Rayon WFC, ubu byamaze kwemezwa.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 10 Nyakanga 2024 nibwo Monica Karambu yatangajwe n’ikipe ya Rayon WFC binyuze mu butumwa bwo kumuha ikaze, ndetse buherekejwe n’ifoto ye yambaye imyambaro ya Rayon WFC.
Uyu muzamu ukinira ikipe y’igihugu ya Kenya, Aje guhanganira umwanya ubanzamo na Ndakimana Angeline uherutse gusinyira Murera amasezerano y’imyaka ibiri avuye muri As Kigali.
Monica yakiniye kandi ikipe ya Equity Queens y’iwabo na Buja Queens yo mu Burundi , ikipe ya Zetech Sparks ndetse na Thika queens.
Kuri ubu Monica yasinye amasezerano y’imyaka 2 akinira iyi kipe y’ubukombe mu bagore muri shampiona y’u Rwanda y’abari n’abategarugori.