Ku itariki ya 4 Nyakanga 2024 nibwo u Rwanda rwizihije isabukuru y’imyaka 30 rwibohoye. Ni umunsi ngaruka mwaka wizihizwa kuri iyi tariki.
Kuri uyu munsi u Rwanda rwizihiza imyaka 30 ishize rwibohoye, ibihugu by’amahanga bitandukanye byagiye byifatanya n’u Rwanda mu kwizihiza uyu munsi.
Twavuga nko mu gihugu cy’u Buhinde aho abanyeshuri baririmbye indirimbo y’ubahiriza Igihugu cy’u Rwanda mu rwego rwo kwifatanya n’u Rwanda.
Abanyeshuri bo mu ishuri rya Bal Bharati riherereye Noida mu Buhinde, nibo baririmbye indirimbo yubahiriza Igihugu cy’u Rwanda mu rwego rwo kwifatanya n’u Rwanda kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 30. Reba AMASHUSHO.