Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Umuhanzi Burna Boy yiyongereye ku banyafurika bakoze amateka muri Amerika

Umuhanzi uri mu bafite izina rikomeye muri Nigeriya Damini Ebunoluwa Ogulu MFR uzwi cyane nka Burna Boy, yiyongereye ku banyafurika bakoze amateka muri Amerika, nyuma yo kuba umunyafurika wa mbere winjije amafaranga menshi mu gitaramo yakoreye muri Amerika. 

Ni ibyagaragajwe muri Raporo y’ikigo cyitwa Touring Data yanyujije kuri X, igaragaza ko Burna boy ari we muhanzi nyafurika winjije amafaranga  menshi tariki 2 Werurwe 2024 mu gitaramo yakoreye muri  TD Garden Arena i Boston isanzwe  yakira abantu ibihumbi 19. 

Icyo kigo kigaragaraza ko muri uyu mwaka uyu muhanzi akomeje gukora amateka atarakorwa n’uwo ari we wese ku isoko ry’umuziki, aho yaciye agahigo ko kwinjiza angana na  miliyoni 1.5 y’amadorali ya Amerika, ni ukuvuga asaga miliyari 2 z’amafaranga y’u Rwanda . 

Si ubwa mbere kandi Burna boy yandika amateka nk’aya, kuko no mu 2022 ubwo yakoreraga igitaramo ahitwa Madisson Square Garden nabwo yaciye agahigo nkako. 

Nubwo bimeze bityo ariko, ntabwo byahagaritse urugendo rw’ibitaramo bitandukanye Burna boy arimo gukora, bigize  umuzingo we wa karindwi yise I told them. 

Uretse kuba uyu muhanzi arimo kwagura isoko ry’umuziki w’Afurika ku rwego mpuzamahanga, yaciye agahigo k’uko ari umwe mu bahanzi bafite indirimbo 2 zahawe igihembo cya silver mu Bufaransa. 

Burna Boy yasohoye umuzingo wa karindwi witwa I told them, igizwe n’indirimbo 15 tariki 25 Kanama 2023, akaba ari na wo arimo gukorera ibitaramo. 

Burna Boy amenyerewe mu ndirimbo nka Common Person, City Boys, If I’m Lying n’izindi. 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments