Thursday, November 7, 2024
spot_img

Uri ijuru rito ryanjye ku Isi- Clarise Karasira abwira umugabo we

Umuhanzikazi w’Umunyarwandakazi wamenyekanye akanakundwa mu njyana gakondo Clarisse Karasira, yashimiye umugabo we amubwira ko ari ijuru rye ku Isi. 

Tariki ya 01 Gicurasi 2021, ni bwo Clarisse Karasira yakoze ubukwe ashyingiranwa n’umukunzi we Ifashabayo Sylvain Dejoie, uyu munsi bakaba bujuje imyaka 2 babana. 

Uyu muhanzi akaba na Nyina w’umwana umwe, yifashishije urubuga rwe rwa Instagram, yageneye umukunzi we ubutumwa bwuje imitoma. 

Yagize ati: “Happy Wedding Aniversary to us, urugo tumazemo imyaka ibiri Imana yaruduhereyemo umugisha udasanzwe, urukundo, umunezero no gukura mu buryo bwinshi. 

Muri byinshi tuyishimira habanza umugisha w’umwana mwiza Kwanda Krasney, Haleluyaaaaaaa.” 

Isabukuru y’imyaka ibiri uyu muryango umaze ubana, yahuriranye n’umunsi w’amavuko w’umugabo we Ifashabayo Sylvain Dejoie, ari naho Karasira yahereye amugenera ubutumwa. 

Yagize  ati: “Mumfashe kwifuriza isabukuru nziza umugabo wanjye nkunda, ijuru rito ryanjye ku Isi, byose byanjye, urukundo rwanjye.” 

Uyu muryango umaranye imyaka ibiri, ku wa16 Kamena 2022 ni bwo byatangaje ko bibarutse imfura yabo y’umukobwa. 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments