Umuhanga mu by’umuco n’amateka, Philip Githinji, yasobanuye impamvu atari byiza ko umuturage ushyingurwa mu isanduku ifite ibendera. Githinji avuga ko iki gikorwa gikwiriye gusa abasirikare n’abandi bakozi b’igihugu bagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa mu kurinda igihugu cyangwa mu gukora indi mirimo yihariye igirira akamaro igihugu.
Githinji asobanura ko gushyira ibendera ku isanduku byubahiriza umuco n’amateka by’igihugu, kandi bikwiye gusigasirwa mu buryo bwihariye. Akomeza avuga ko gushyira ibendera ku isanduku y’umuturage usanzwe bica intege abakozi b’igihugu kuko batoroherwa no kubona icyubahiro cyabo bagisangiye n’abaturage badafite ibikorwa byihariye ku gihugu.
Amategeko y’igihugu, cyane cyane mu byerekeye uko ibendera rikoreshwa, ntiyemera ko rikwiye gukoreshwa mu mihango yose. Githinji akomeza avuga ko gukoresha ibendera mu buryo bunyuranyije n’amategeko bishobora guteza ibibazo mu kubahiriza amategeko n’amateka by’igihugu. Githinji yibutsa ko gushyira ibendera ku isanduku bikwiye gushyirwa mu rwego rw’abakozi b’igihugu ndetse n’abandi bafite ibikorwa byihariye by’indashyikirwa.
Githinji avuga ko gukoresha ibendera mu buryo bunyuranyije n’umuco n’amategeko bishobora gutera ikibazo mu gihugu cyose. Asaba ko abaturage bose basigasira amateka n’umuco w’igihugu, birinda gukoresha ibendera mu buryo budasanzwe.
Githinji arasaba ko hakorwa ubukangurambaga kugira ngo abaturage basobanukirwe n’icyo ibendera risobanura n’uburyo rikwiye gukoreshwa mu buryo bwo kubahiriza amateka n’umuco w’igihugu. Yongeraho ko kubaha ibendera ari ukwubaha igihugu no gusigasira icyubahiro cyacyo.
Ibi byose umuhanga Githinji yabikomojeho nyuma y’ibimaze iminsi bibera muri Kenya, aho umuturage wese uri kugwa mu myigaragambyo, bagenzi be bari kumushyingura bashyize idarapo ku isanduku ye.