Monday, July 22, 2024
spot_img

  Niyirora akomeje kurikoroza kuri murandasi nyuma yo gutega moto avuye gutanga Kandidatire

Umwarimu wo mu Karere ka Nyanza umaze imyaka 35 yigisha, Niyirora Elizabeth, yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandidatire ye ku mwanya w’umudepite ahishura ko ari ku nshuro ya gatatu agiye kugerageza ayo mahirwe.

Niyirora yavuze ko yatangiye kugerageza kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda mu 2013 ntiyahirwa, mu 2018 nabwo biba uko.

Kuri iyi nshuro yavuze ko yizeye gutsindira umwanya akinjira mu Nteko ariko ko nubwo atagira ayo mahirwe bitazamubuza kongera kwiyamamaza mu matora ataha.

Ati “Ni inshuro ya gatatu mbikoze, ubwa mbere narabikoze ntibyacamo, ubwa kabiri ntibyakunda ariko ndavuga nti nta mpamvu yo gucika intege reka mbikore n’ubwa gatatu ngerageze amahirwe.”

Niyirora yagaragaje nubwo atazi impamvu atatowe ariko bishingira ku kuba abakandida baba ari benshi ariko ko yifuza gukomeza gufatanya n’Abanyarwanda kubaka igihugu ari umudepite.

Yagaragaje ko impamvu akomeje guhatana ari uko udashobora gucibwa intege no kuba atabasha gutsinda mu nshuro zose yagerageje.

Ati “Ndashaka kuba umudepite kugira ngo mfatanye n’abandi banyarwanda guteza imbere igihugu cyanjye kandi nkomeje gusigasira n’ibyagezweho. Gucika intege ntabwo ari umuco wanjye, rero ntabwo ngomba gucika intege ngomba gukomeza.”

Yagaragaje ko icyizere afite gishingiye ku buryo akorana n’abaturage mu buzima bwa buri munsi nko mu matsinda abarizwamo kuko usanga bamufata nk’intangarugero.

Ati “Icyizere mfite gishingira uko mbana n’abaturage, banyiyumvamo ndetse bananyise akazina ka mutimawurugo, rero dukorana neza haba mu matsinda y’abagore n’ahandi.”

Niyirora Elizabeth asanzwe ari umwarimu mu mashuri yisumbuye mu kigo cya GS Hanika.

Kuri ubu afite imyaka 57 kandi akaba amaze imyaka 35 mu murimo wo kwigisha yatangiye mu 1989.

Yatanze kandidatire ye ku mwanya w’umudepite ku cyicaro cyihariye cy’abagore aho bagira imyanya igera kuri 24 mu Nteko Ishinga Ametegeko.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ikomeje kwakira kandidatire z’abifuza kuba abakandida ku mwanya w’Ubudepite n’uw’Umukuru w’Igihugu mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Nyuma yo kwakira izo kandidatire biteganyijwe ko zigomba gusuzumwa hakazatangazwa abakandida bujuje ibisabwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ku wa 14 Kamena 2024.

Imyaka 35 yigisha, yiyamaje inshuro ebyiri atsindwa: Niyorora aracyanyotewe kwinjira mu Nteko
___INKURU NZIZA___

Muntu uba muri iyi si y’ikoranabuhanga ukaba udakora mining ya cryptocurrency waracikanwe. Ubundi ku bantu batabizi, mining ni uburyo bukoreshwa muri cryptocurrency, nk’ubucukuzi bw’amafaranga atangwa ku buntu nta gishoro watanze. Icyo wowe ukora ni ugukanda ku ijambo mine gusa ubundi amafaranga y’ubuntu akaba downloaded icyo gihe uba uri gucukura icyo bita coin.
Izo coin nizo uvunjamo amafaranga ku buntu. Habaho coin nyinshi zikorerwa mining nzagenda nzibereka gacyegacye bitewe nuko nzajya mbanza nkayikoraho ubushakashatsi nkamenya ko ifite gahunda ifatika, ndetse binatewe n’umubare w’abakoresha Username yanjye mu gihe bagiye gutangira urugendo rwa mining. Nk’ubu nawe iyo wakora ukaba uyicukura ni pi network:
Icyo nkubwira nuko iyo umaze kwiyandikisha buri masaaha 24 wajya ugenda kuri app yayo ugakanda ijambo mine mine gusa ubundi amafaranga akidownlodinga mu masaha 24 akurikiyeho. Waca kuri iyi link unyuze hano https://minepi.com/0782021 ubundi ukoreshe iyi username (0782021) nka invitation code, nawe ugatangira ugacukura amafaranga y’ubuntu. Iyo ufunguye account udakoresheje iyo Username ntabwo umutekano w’amafaranga wamininze uba wizewe, ndetse n’ingano y’amafaranga udownloadinga agahita yiyongera kuko iyo ukoresheje iriya Username utangirana Pi imwe ihwanye n’Amadorali 40.
Buri munsi usabwe kujya wibuka gukanda ku ijambo mine kugirango ukomeze kudownloadinga amafaranga y’ubuntu, igihe cyo kubikuza tuzababwira uburyo bikorwa.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

Umugabo yakubiswe arapfa azira gukubita umugore wamututse

Mu gihugu cya Uganda umugabo w'umurundi witwa Abbas Nsengiyumva yakubiswe agera aho yitaba Imana. Amakuru avuga ko uyu Murundi yari asanzwe abana n'abandi Barundi mu nkambi...

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments