Monday, July 22, 2024
spot_img

“Gukoresha agakingirizo ntibituma umuntu aryoherwa mu gikorwa cyo gukora urukundo rwo mu mashuka” Bakoze inama

Ubuhamya bwatanzwe n’Indangamirwa (abakora uburaya) mu Karere ka Muhanga, bavuga ko hari bamwe mu bagabo badakozwa ibyo kwambara agakingirizo, bakitwaza ko bitaryoshya imibonano mpuzabitsina. 

Ibi babivuze mu nama yahuje bakora Uburaya, abagabo baryamana na bagenzi babo abandi n’Umuryango Nyarwanda ufasha abahuye n’ikibazo cyo kwandura virusi itera SIDA. 

Mu buhamya abakora uburaya batanze bavuga ko babangamiwe na bamwe mu bagabo badakoresha akangirizo bagashyira imbere inyungu y’amafaranga, babasaba kugakoresha bakavuga ko ukambaye adashimisha umubiri nk’uko bisanzwe. 

Umwe mu Ndangamirwa tutifuje kugaragaza isura n’amazina bye, yabwiye UMUSEKE ducyesha iyi nkuru ko hari ibiganiro babanza gukorana n’umukiliya ushaka gukora imibonano nawe. 

Avuga ko amusobanurira ibyiza byo gukoresha agakingirizo ndetse n’ingaruka bigira ku batagakoresheje kugira ngo amahitamo afata abe ashingiye ku byo baganiriye. 

Ati “Hari ababyumva bakagakoresha abandi bakanga, bakavuga ko babaha ikiguzi cy’amafaranga menshi.” 

Uyu mugore avuga ko hari ubwo batumvikana n’uwanze gukoresha agakingirizo bagatandukana kubera iyo mpamvu. 

Ati “Hari umugabo uza ntashake gukoresha agakingirizo iyo utarebye kure, uhakura ubwandu cyangwa ukabwongerera umukiliya usanzwe abufite byose bisaba gushishoza.” 

Yavuze ko abo badakoresha agakingirizo baba bashaka kwanduza uwo bagiye gukorana imibonano mpuzabitsina. 

Umukozi w’Umuryango Nyarwanda ufasha abafite Virusi itera SIDA(National Association for Supporting People Living with HIV/AIDS), Nizeyimana Jean Marie Vianney avuga ko abakora imibonano mpuzabitsina idakingiye bisa no kwiyahura. 

Asobanura ko ababikora bashobora guhuriramo na Virusi itera SIDA cyangwa izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. 

Ati “Ndagira Inama abishobora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye kubireka kuko abananiwe kwifata bagomba gukoresha agakingirizo.” 

Uyu Muryango Nyarwanda ufasha abahuye n’ikibazo cyo kwandura Virusi itera SIDA, uvuga ko hejuru ya 35% by’abakora Uburaya mu Rwanda bafite Virusi itera SIDA. 

Gusa Guverinoma y’u Rwanda yamaze kurenza zimwe mu ntego Ishami ry’Umuryango w’abibumbye rushinzwe kurwanya SIDA(UNAIDS) ryihaye yo kugeza serivisi z’ubuvuzi ku bafite Virusi itera SIDA mu mwaka wa 2020. 

___INKURU NZIZA___

Muntu uba muri iyi si y’ikoranabuhanga ukaba udakora mining ya cryptocurrency waracikanwe. Ubundi ku bantu batabizi, mining ni uburyo bukoreshwa muri cryptocurrency, nk’ubucukuzi bw’amafaranga atangwa ku buntu nta gishoro watanze. Icyo wowe ukora ni ugukanda ku ijambo mine gusa ubundi amafaranga y’ubuntu akaba downloaded icyo gihe uba uri gucukura icyo bita coin.
Izo coin nizo uvunjamo amafaranga ku buntu. Habaho coin nyinshi zikorerwa mining nzagenda nzibereka gacyegacye bitewe nuko nzajya mbanza nkayikoraho ubushakashatsi nkamenya ko ifite gahunda ifatika, ndetse binatewe n’umubare w’abakoresha Username yanjye mu gihe bagiye gutangira urugendo rwa mining. Nk’ubu nawe iyo wakora ukaba uyicukura ni pi network:
Icyo nkubwira nuko iyo umaze kwiyandikisha buri masaaha 24 wajya ugenda kuri app yayo ugakanda ijambo mine mine gusa ubundi amafaranga akidownlodinga mu masaha 24 akurikiyeho. Waca kuri iyi link unyuze hano https://minepi.com/0782021 ubundi ukoreshe iyi username (0782021) nka invitation code, nawe ugatangira ugacukura amafaranga y’ubuntu. Iyo ufunguye account udakoresheje iyo Username ntabwo umutekano w’amafaranga wamininze uba wizewe, ndetse n’ingano y’amafaranga udownloadinga agahita yiyongera kuko iyo ukoresheje iriya Username utangirana Pi imwe ihwanye n’Amadorali 40.
Buri munsi usabwe kujya wibuka gukanda ku ijambo mine kugirango ukomeze kudownloadinga amafaranga y’ubuntu, igihe cyo kubikuza tuzababwira uburyo bikorwa.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments