Monday, July 22, 2024
spot_img

Perezida Paul Kagame yahishuye uburyo urugamba rwo kubohora u Rwanda rwashatse kuburizwa n’abari abakuru

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yahishuye ko Leta ya Uganda yashatse kuburizamo urugamba rw’Ingabo za RPA-Inkotanyi rwo kubohora u Rwanda, binyuze mu gutatanya Abanyarwanda bari abasirikare bakuru mu Ngabo z’iki gihugu.

Kagame n’abandi bofisiye bakuru batangije urugamba rwo kubohora u Rwanda tariki ya 1 Ukwakira 1990 babaye mu ngabo za Uganda kuva Yoweri Museveni yafata ubutegetsi mu 1986.

Yasobanuye ko aba bofisiye b’Abanyarwanda batangiye guhamagarira bene wabo kwinjira mu gisirikare kugira ngo bazifatanye uru rugamba, gusa Leta ya Uganda yashatse kubatatanya kugira ngo batagera ku ntego yabo.

Mu kiganiro yagiranye n’abakoresha imbuga nkoranyambaga cyabereye ku Mulindi wa Byumba kuri uyu wa 9 Nyakanga 2024, Perezida Kagame yagize ati “Leta ya Uganda yashatse kudutatanya kugira ngo tudakomeza gutegura ibyo twashakaga gukora. Bashakaga kohereza bane bakuru muri twe hanze ya Uganda kugira ngo tujye mu masomo.”

Yasobanuye ko Leta ya Uganda yari yarateganyije ko Gen Maj Fred Gisa Rwigema azajya kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, we akajya muri Nigeria, Chris Bunyenyezi akajya ahandi, Peter Bayingana akajya mu Burusiya.

Kagame yavuze ko ubwo yamenyaga uyu mugambi, yasabye Rwigema kutajya muri Amerika, amusobanurira ko nagenda, urugamba rwo kubohora u Rwanda rushobora gusubikwa mu myaka itanu.

Ati “Yarabyanze, baranyohereza, nko kuvuga bati ‘Niba utagenda, uyu aragenda’ kubera ko batashakaga ko tugumana. Batekerezaga ko umwe nagenda, abandi baragira ibibazo. Ubwo barampamagaye, baravuga ngo ‘Fred yanze kugenda, ni wowe ugenda’. Navuze ko ntacyo bintwaye.”

Umukuru w’Igihugu yasubiye kuganira na Rwigema, amubwira ko kugira ngo umugambi wabo uzakunde, we yemeye kujya muri Amerika, amwizeza ko urugamba nirutangira, azashaka uburyo ajya kwifatanya n’ingabo za RPA.

Yasobanuye ko yabwiye Fred ati “Batekereza ko bamenye umugambi wacu. Nimbyanga, baradufunga twembi. Rero kugira ngo tubirokoke, dukomeze umugambi wacu, uhagume ukomeze utegure ibyo dushaka gukora. Njyewe ndagenda ariko nibitangira, nzashaka inzira, ngaruke byoroshye. Ntabwo nzakenera urushya.”

Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko ubwo yoherezwaga kwiga muri Amerika, Jeannette Kagame yari atwite imfura kuko bari bamaze igihe gito bashakanye. Ati “Bankuye mu kwezi kwa buki.”

Gen Maj Rwigema yiciwe ku gasozi ka Nyabwishongwezi mu karere ka Nyagatare tariki ya 2 Ukwakira 1990. Nyuma y’iminsi mike, Kagame wari ufite ipeti rya Major yavuye muri Amerika, ayobora uru rugamba.

Ivomo: Igihe

___INKURU NZIZA___

Muntu uba muri iyi si y’ikoranabuhanga ukaba udakora mining ya cryptocurrency waracikanwe. Ubundi ku bantu batabizi, mining ni uburyo bukoreshwa muri cryptocurrency, nk’ubucukuzi bw’amafaranga atangwa ku buntu nta gishoro watanze. Icyo wowe ukora ni ugukanda ku ijambo mine gusa ubundi amafaranga y’ubuntu akaba downloaded icyo gihe uba uri gucukura icyo bita coin.
Izo coin nizo uvunjamo amafaranga ku buntu. Habaho coin nyinshi zikorerwa mining nzagenda nzibereka gacyegacye bitewe nuko nzajya mbanza nkayikoraho ubushakashatsi nkamenya ko ifite gahunda ifatika, ndetse binatewe n’umubare w’abakoresha Username yanjye mu gihe bagiye gutangira urugendo rwa mining. Nk’ubu nawe iyo wakora ukaba uyicukura ni pi network:
Icyo nkubwira nuko iyo umaze kwiyandikisha buri masaaha 24 wajya ugenda kuri app yayo ugakanda ijambo mine mine gusa ubundi amafaranga akidownlodinga mu masaha 24 akurikiyeho. Waca kuri iyi link unyuze hano https://minepi.com/0782021 ubundi ukoreshe iyi username (0782021) nka invitation code, nawe ugatangira ugacukura amafaranga y’ubuntu. Iyo ufunguye account udakoresheje iyo Username ntabwo umutekano w’amafaranga wamininze uba wizewe, ndetse n’ingano y’amafaranga udownloadinga agahita yiyongera kuko iyo ukoresheje iriya Username utangirana Pi imwe ihwanye n’Amadorali 40.
Buri munsi usabwe kujya wibuka gukanda ku ijambo mine kugirango ukomeze kudownloadinga amafaranga y’ubuntu, igihe cyo kubikuza tuzababwira uburyo bikorwa.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

Abapolisi b’u Burundi bambuye Abanye-Congo Lisansi

Amakuru aturuka mu muryango wa OLUCOM ushinzwe kurwanya ruswa n'akarengane mu Gihugu cy'u Burundi, avuga ko Abapolisi b'u Burundi batangiriye Abanye-Congo bakabanyaga igitoro (lisansi)....

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments